Ikirenga Festival 4th Edition
Iserukiramuco mpuzamahanga rihuriza hamwe imico y’ibihugu bitandukanye,
Ikirenga Culture Tourism Festival rigiye kuba ku nshuro ya Kane, aho rizarangwa n’ibikorwa binyuranye bigamije guteza imbere ubuhanzi ndetse n’umuco muri rusange.

Ryaherukaga kuba mu 2024. Kuri iyi nshuro rizaba guhera ku wa 19 kugeza ku wa 21 Ukuboza 2025, rifite insanganyamatsiko igira iti “Our culture, our identity.”
Iri serukiramuco ritegurwa na Ikirenga Art and Culture Promotion, rigamije guteza imbere urunyuranyuranye rw’umuco, guhuza abanyabugeni n’abasanzwe bakunda umuco, ndetse no kubaka umusingi w’ubukerarugendo bushingiye ku muco nyarwanda.
Umuyobozi wa Ikirenga Art and Cultural Promotion, Hakizimana Pierre, yabwiye InyaRwanda ko iyi nshuro izaba ikomeye kurusha izabanje kuko izahuriza hamwe imico y’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika, Aziya n’u Burayi, byose bigamije kubaka urubuga rwo gusangira umuco.
Ati: “Biri mu rwego rwo guteza imbere urunyuranyuranye rw’umuco no gushyigikira gahunda za Convention 2005 of UNESCO nk’uko turi abanyamuryango. Tugiye gukora iyi nshuro ya kane ya Ikirenga Culture Tourism Festival mu Rwanda kugira ngo dushyigikire umuco wacu tutirengagije n’imico y’ahandi,”
Yongeyeho ko muri iyi nshuro hazagaragara byinshi birimo ibitaramo by’abahanzi, imurikabikorwa ry’ubugeni n’ubuhanzi, ndetse n’imurikabikorwa ry’imico y’ibihugu bitandukanye nka Uganda, Angola, Pakistan, Ubuhinde, Sudan na Côte d’Ivoire.
Uretse kuba ari urubuga rwo kugaragaza umuco, iri serukiramuco rizanafasha mu guhuza abahanzi n’abashoramari, by’umwihariko abakorera mu bijyanye n’ubukerarugendo, bityo ribe umusingi w’ubufatanye bushobora guteza imbere ubuhanzi n’ubucuruzi bushingiye ku muco.
Peter yavuze ko “Ikirenga Culture Tourism Festival itagamije gusa kwerekana imbyino n’indirimbo za kinyarwanda, ahubwo inagaragaza uburyo umuco ushobora kuba igikoresho gikomeye mu iterambere.”
Nk’uko insanganyamatsiko ibigaragaza, iyi nshiro izibanda ku kugaragaza uko umuco ari ishusho y’umuntu n’igihugu.
Mu bihe isi iri kunyuramo, aho imyitwarire n’imyambarire biva ku mbuga nkoranyambaga byiganje cyane, iri serukiramuco rizibutsa Abanyarwanda agaciro ko gusigasira ibyabo.
Abategura iri serukiramuco bavuga ko hazanabamo ibiganiro n’amahuriro by’abahanga mu by’umuco, aho bazasangira ibitekerezo ku buryo urubyiruko rw’u Rwanda rwakomeza kubaka ejo harwo rufatiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.
Iserukiramuco Ikirenga Culture Tourism Festival ryagiye rigaragaramo ibikorwa by’ubugeni, imbyino, imideli, indirimbo, imidagaduro ndetse n’ubuhanzi bukomatanyije. Uko imyaka igenda ishira, rigenda rifata indi ntera mu kugaragaza u Rwanda nk’igihugu gifite umuco wihariye kandi cyiteguye kwakira abandi.
Iri serukiramuco rizafungura amarembo ku wa 19 Ukuboza 2025, risozwe ku wa 21 kuri Kigali Diplomat Hotel imbere ya Kigali Convention Center, rikazaba ari iminsi itatu y’ubusabane, ibiganiro, n’imurikabikorwa bizahuza ibihugu bitandukanye mu izina ry’umuco.